U Rwanda rwizihije Umunsi Mpuzamahanga w’Ibiribwa ku Isi muri uyu mwaka wa 2023

| Created by Jean Pierre Mazimpaka

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr Musafiri Ildephonse arasaba abahinzi n’aborozi bo mu Karere ka Kayonza n’abandi bose mu gihugu muri rusange, ko bakwita ku mabwiriza abasaba gukoresha ubutaka neza, bahinga ahantu hose hagenewe ubuhinzi, borora inka nkeya nziza zitanga umusaruro kandi bakazororera mu biraro.

Ibi yabigarutseho ku wa Gatanu tariki ya 27 Ukwakira 2023 mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Murundi, ubwo u Rwanda rwizihizaga ku nshuro ya 22 Umunsi Mpuzamahanga w’Ibiribwa ku Isi.

Ni umunsi usanzwe wizihizwa ku itariki ya 16 Ukwakira ku rwego rw’Isi, ariko buri gihugu kikaba gishobora guhitamo umunsi ukibereye. U Rwanda rukaba rwarahisemo kuwizihiza ku itariki ya 27 Ukwakira rwifatanya n’Isi ku nsanganyamatsiko igira iti: “Amazi ni ubuzima, amazi ni ibiribwa, nta n’umwe uhejwe”.

Minisitiri Dr Musafiri yasabye abatuye Intara y’Iburasirazuba ahaboneka inzuri nyinshi kuzibyaza umusaruro bigakorwa vuba kandi neza hakurikijwe amabwiriza y’imikoreshereze myiza y’ubutaka mu buhinzi no mu bworozi.

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi isaba abahinzi n’aborozi gukora kinyamwuga bagamije kwihaza mu biribwa no guhaza amasoko.

Topics


Rwanda launched Green House Crop Insurance to boost climate-resilient agriculture

On 7 May 2026, Green House Crop Insurance was officially launched during an event held at the headquarters of the National Institute of Statistics of…
Read more →

Rwanda to hold third National Seed Congress bringing together actors in seed sector

Rwanda will hold its 3rd National Seed Congress in Kigali from 20th to 21st July 2026, an event that will bring together key stakeholders to discuss…
Read more →

MINAGRI YIBUTSE KU NSHURO YA 32 ABARI ABAKOZI BAYO BAZIZE JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Gicurasi, 2026, Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) n’abafatanyabikorwa bayo bibutse ku nshuro ya 32 abari…
Read more →

Minister of State Dr. Solange Uwituze meets FAO Director-General Dr. QU Dongyu

The Minister of State for Agriculture and Animal Resources (MINAGRI), Dr. Solange Uwituze, on Wednesday April 15th 2026 met with FAO Director-General,…
Read more →

Rwanda Strengthens Agricultural Value Chains Through MINAGRI–ACES Cold-Chain Partnership

On 25th March 2026, Rwanda took a significant step toward transforming its agricultural sector following the signing of a strategic Memorandum of…
Read more →

RWANDA SECURES OVER RWF 110 BILLION IN IFAD FUNDING TO BOOST AGRICULTURE

The Government of Rwanda has secured $78.5 million, more than Rwf110 billion, in financing from the International Fund for Agricultural Development…
Read more →

MINAGRI launches Veterinary Sanitary Mandate policy and related Digital Licensing system

The Government of Rwanda, through the Ministry of Agriculture and Animal Resources (MINAGRI), has officially launched the Veterinary Sanitary Mandate…
Read more →

Rwanda Launches the Youth FAST Forum

The Government of Rwanda, through the Ministry of Agriculture and Animal Resources (MINAGRI), officially launched the Rwanda Youth Forward for…
Read more →

Rwanda Hosted the 21st CAADP Partnership Platform and 16th Africa Day for Food and Nutrition Security

The Government of Rwanda, through the Ministry of Agriculture and Animal Resources (MINAGRI), in collaboration with the African Union Commission (AUC)…
Read more →
-->